in

Hamenetse amaraso menshi, imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange yari itwaye abakinnyi yakoze impanuka abarimo umutoza bahita bapfa

Imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange yari itwaye abakinnyi yakoze impanuka abarimo umutoza bahita bapfa.

Imodoka y’ikipe ya MC El Bayadh ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria yakoze impanuka umukinnyi n’umutoza bahiita bapfa naho abandi bakinnyi 11 barakomereka bikabije.

Ibi byabaye kuwa Gatatu ubwo iyi kipe yari iri mu rugendo rugana mu mujyi wa Tizi Ouzou muri Algeria igiye gukina n’ikipe ya JS Kabylie mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu.

Ubwo ikipe ya MC El Bayadh yari igeze mu muhanda uva mu gace ka Sougar ukagera Ain Tarit mu Ntara ya Tiaret, imodoka yabo yagonganye n’indi modoka.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Algeria bibitangaza, umunyezamu w’iyi kipe Zakaria Bouziani n’umutoza wayo wungirije Khaled Meftah bahise bapfa.Abandi bakinnyi 11 bakomeretse bikabije bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabwaheho.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria, FAF, ryahise rihagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n’umupira byari biteganyijwe muri iki cyumweru muri Algeria mu rwego rwo guha icyubahiro abitabye Imana.

Amakipe atandukanye yagiye agenera ubutumwa ikipe ya El Bayadh mu rwego rwo kuyihanganisha ndetse yewe na Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, nawe yabageneye ubutumwa abihanganisha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu kwirya kwinshi Bahavu Jannette ngo aba yumva ariwe gisobanuro cy’umugore mu bagore bose, yavuze nibyo afite bituma aba umugore wuzuye- Amashusho 

Abakozi 5 b’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB bakoze impanuka 4 barapfa