Abakobwa be ntacyo byari bibabwiye! Abana ba KNC bagaragaye ku kibuga gusa umuhungu we yari afite umujinya yaterwaga nuko Rayon Sports yandagazaga ikipe ya Se.
Umukimo ufungura shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2024/24, wahuje Gasogi United na Rayon Sports, waje kurangira Murera itsinze Gasogi ya KNC ibitego 2-1.
Abana ba KNC bari baje kwihera ijisho uyu mukino, bari bicaye mu myanya y’imbere, gusa abakobwa bo bagaragaye ntacyo bitayeho bari kunywa Ji batitaye ko Rayon Sports mu minota 20 gusa yari yamaze gutsinda ikipe ya Se.
Gusa umuhungu wa KNC we yagaragaye atishimye ku maso kubera ko ikipe ya Se yari ikomeje kwandagazwa, we no kunywa Ji byari byamunaniye.