Muri Rwanda day yabereye i Washington muri Leta zunze ubumwe za America , yitabiriwe n’abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi.
Muri iyi Rwanda day , abakobwa babiri b’impanga bashimiye H.E Paul Kagame, nyuma yuko bamusabye ikibanza cyo kubakiramo abaturage bakagihabwa .
Aba bakobwa babiri basabye ikibanza muri 2013 ubwo H.E Paul Kagame yasuraga Abanyarwanda muri Canada , icyo gihe yarakibemereye ndetse bagihabwa mu Bugesera .
Aba bakobwa bafatanyije n’inshuti zabo baje kubakira amashuri Abanyarwanda ndetse bubaka n’amazu y’abaturage.
Kuri ubu aba bakobwa batanga arenga million 200 z’amanyarwanda ku mwaka yo gufasha kuri ayo mashuri bubatse , ndetse muri iyi Rwanda day basabye abandi Banyarwanda ko gufasha AbaturaRwanda batabiharira Leta ,ahubwo ko nabo bakwiye gutanga umusanzu. Raba videwo.