in

Abakinnyi bitera ibibazo Koko! Manzi Thiery arimo gutakambira ikipe ikomeje hano mu Rwanda kugirango imusinyishe

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakiniraga ikipe ya AS Kigali, arimo gutakambira ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo kubeshya ko arimo gushakwa na Simba SC ikipe zose zikamuvaho.

Mu minsi ishize Ikipe ya Rayon Sports na APR FC byavugwaga ko zirimo gushaka myugariro Manzi Thiery ndetse bikanavugwa ko aya makipe yombi yamuganirije ariko ibiganiro ntibyafata imbaraga nyinshi kuko byaje kuvugwa ko ikipe ya SIMBA SC nayo yaje muri uru rugamba ariko byari ukubeshya.

Nyuma yaho Manzi Thiery azanya iki gihugu kugirango zino kipe zongera amafaranga nkuko abakinnyi benshi basanzwe babikora, Aya makipe yahise areka gukomeza kuganira nawe none kugeza ubu nta kipe bivugwa ko arimo kuvuga nayo gusa we akomeje gukora ibishoboka byose.

YEGOB twaje kumenya ko Manzi Thiery akomeje gutakambira ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba ko bwamufasha agakinira iyi kipe nyuma yaho yayivuyemo ndetse ubuyobozi bwanamuganiriza agakomeza kugenda abwirengagiza kandi yari akenewe cyane n’iyi kipe.

Manzi Thiery ntabwo yaba akiniye ikipe ya Rayon Sports bwa mbere dore ko yaje no mu ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports nabwo ibintu abafana batakunze kuko ngo yavuyemo amaze kubihenuraho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ubuse uyu ntago azi aho bagurira ibibuno? ‘ Umukobwa wari uri kwambikwa impeta yateje bamwe ururondogoro nyuma yo kureba inyuma he hadashyitse nk’ahabiyiminsi

Uyu mwaka bayitege: Arsenal yaguze umukinnyi karundura yongera gushimangira ko uyu mwaka ishaka igikombe cya shampiyona (Amafoto)