in

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu batorokeye muri Croatia bafashwe bashyirwa muri Kasho

Abakinnyi 7 b’ikipe y’igihugu y’u,Burundi y’abatarengeje imyaka 19 mu mukino wa Handball bari batorekeye muri Croatia ubwo bari bitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi batawe muri yombi.

Guhera taliki 09 z’ukwezi kwa 08 2023 nibwo mu gihugu cya Croatia haberaga imikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 muri Handball.

UBurundi ni kimwe mu bihugu byari bitabiriye iyi mikino bukaba bwari bwajyanye abakinnyi 12 ariko bugiye gutaha bwatahanye abakinnyi 2 gusa abandi 10 baratoroka.

Nyuma aba bakinnyi 10 bari batorotse bagiye gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi ariko 7 muribo batawe muri yombi ubwo bari bitabye abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi kugira ngo basobanure impamvu baka ubuhungiro.

Abo bakinnyi 7 bafungiwe ku kibuga cyo mu murwa mukuru,i Buruseli ahasanzwe hangirwa abantu baba mu Bubiligi batabifitiye uburenganzira kugira ngo biregure cyangwa basubizwe iwabo.

Uri kunganira aba bakinnyi bafunze mu mategeko, Gustave Niyonzima yavuze ko ari gusaba u Bubiligi ko butakora ikosa ngo babasubize mu Burundi bitewe n’ibibazo bihari.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya koko uwarose nabi burinda bucya! Nyuma y’uko umukinnyi wa APR akubise umutoza akamuvusha amaraso birangiye iyi kipe ihuye nuruva gusenya rwitwaje ishoka 

“Noneho ishyano ricitse umurizo!, Satani ari mu kazi mube maso”: Umuhanzi Mico The Best yakoze ibintu byatumye abantu bobana ko isi igeze mu bihe bya nyuma -AMAFOTO