in

Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda bamerewe nabi kugeza aho bigaragambya nubwo bamwe bishimiraga uko imeze

Inzara ibageze mu mpara! Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda bamerewe nabi kugeza aho bigaragambya nubwo bamwe bishimiraga uko imeze

Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda ibintu ntabwo ari byiza kuko inzara ibamereye nabi cyane.

Mu cyumweru gishize nibwo ikipe ya AS Kigali itozwa na Cassa mbungo Andre yatangiye imyitozo itangirana abakinnyi 10 gusa ariko ikomeza kugenda itizwa abandi bakinnyi baturutse mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Police FC.

Nubwo abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali barimo gukora imyitozo ariko bamerewe nabi. Abakinnyi ba AS Kigali barimo gukoreshwa imyitozo kabiri ku munsi ariko birasaba ko umukinnyi ataha iwabo akongera akagaruka Kandi ikipe ntabwo irimo kubaha amafaranga bifashisha.

Abakinnyi ku munsi wo kuwa mbere bashatse no kwigaragambya kugirango ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’ikipe muri rusange bubahe amafaranga yo kwifashisha cyangwa umushahara w’uku kwezi ariko n’ubundi ntihagira igikorwa bikomeza gutyo.

Iyi kipe nyuma yo gutakaza umuyobozi wayo Shema Fabrice wayishyiragamo amafaranga atari macye kugirango ibeho neza, ntabwo Umujyi wa Kigali uragira icyo ukora uranabona ko nabo ubwabo babuze uburyo ikipe igomba kubaho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Coloma
Coloma
8 months ago

Ariko mujye mureka kutubeshya!Ubwo se babarimo ibirarane by’ayahe mezi?Contracts zabo zivuga iki>??Amakuru ya sport weee!

Bamwe bamuciriye urubanza: Mu gihe hibazwa ahantu umuhanzi Amalon yagiye abantu bamwe batangaje ibintu bitari byiza uyu muhanzi yanyweye byatumye azima akibagirana mu muziki (Amagambo atari meza bamwe mu bantu bagiye bavuga kuri Amalon)

Mu mufashe kwishima: Umuhanzi Kenny Sol ari kubyinira kuru koma nyuma y’uko Imana imukoreye ibintu bisa nk’ibitangaza mu buzima bwe