Abakinnyi ba Fortaleza Esporte Clube yo mu Cyiciro cya Mbere muri Brésil binjiye mu kibuga bitwaje imbwa ku mukino wabahuje na América MG.
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira 2023, ni bwo muri Brésil hakinwaga umukino wo mu majonjora ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ariko bihurirana n’Umunsi wahariwe Inyamaswa.
Iyi kipe yakoze agashya muri uyu mukino maze igiye kwinjira mu kibuga buri mukinnyi aserukana imbwa mu kibuga aho kwinjira bafite abana nk’uko bisanzwe bikorwa mu mupira w’amaguru.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi w’inyamaswa ndetse no gutanga ubutumwa ko hakwiriye kubaho ubufasha bwo kurera imbwa no kuzitaho.
Ntabwo byarangiriye aho kuko imbwa zinjijwe mu kibuga zahise zitwarwa n’abafana bishimiye iki gikorwa bajya kuzitaho no gukomeza kuzicirira.
Igikorwa cy’ubugiraneza bakoze cyasojwe no kwegukana umukino wari ukomeye cyane gusa Fortaleza yari yawakiriye itsinda América MG ibitego 3-2.
Ni ibitego byatsinzwe na Juan Lucero, Bruno Pacheco na Imanol Machuca mu gihe rutahizamu Gonzalo Mastriani ari we watsindiye América MG.
[VIDEWO]
Brazilian side Fortaleza walked onto the pitch with dogs before their game on Sunday—fans were given the opportunity to adopt them after the game 🐶🥺
(via @FortalezaEC)pic.twitter.com/1eSbxelVbM
— B/R Football (@brfootball) October 9, 2023