in

Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bakomeje kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis mbere yo guhura na APR FC yiteguye kubanyagira

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko, Essomba Leandre Willy Onana na Nishimwe Blaise ntabwo babanye neza n’umutoza Haringingo Francis Christian bitewe n’uko yabimye umwanya ku mukino baheruka kunganyamo na Kiyovu Sports ubusa ku busa.

Harabura iminsi itanu Rayon Sports igacakirana na APR FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Muri Rayon Sports ntabwo umwuka umeze neza bitewe n’uko iyi kipe ifite umusaruro mubi mu mikino itandatu iheruka, ni mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya APR FC ifite akanyamuneza ndetse abakinnyi bose bunze ubumwe biteguye kongera gushengura imitima y’abakunzi ba mucyeba.

Amakuru agezweho ubu ni uko muri Rayon Sports, abakinnyi batatu ari bo Paul Were Ooko, Essomba Leandre Willy Onana na Nishimwe Blaise bari gukora imyitozo batishimye bigendanye n’uko bamaze iminsi batari kumvikana n’umutoza.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 33 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota ane, aya makipe yombi amaze kwegukana ibikombe byinshi mu Rwanda azesurana ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto Neymar ari gusomana n’inkumi bagacishijeho nyuma bagatandukana

Inkuru ishimishije ku bakunzi ba APR FC nyuma y’igihe bahangayitse bikomeye