in

Abakinnyi barenga 10 ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gutandukana nabo nyuma y’intwaro zikomeye iyi kipe yatangiye kumvikana nazo

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba irimo gushaka abakinnyi benshi kandi bakomeye, iyi kipe igiye gusezerera abakinnyi barenga 10 muri iyi meshyi.

Mu gihe hano mu Rwanda hafunguwe isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Hari amakipe arimo kugenda asezerera abakinnyi cyane ikipe ya Kiyovu Sports yashimiye abakinnyi barimo Pitchou, Abedi, Bienvenue ndetse n’abandi bari bayihetse muri uyu mwaka turangije. Ntabwo ikipe ya Kiyovu Sports ari yo izasezerera abakinnyi benshi gusa, biravugwa ko APR FC na Rayon Sports nazo zamaze kumenyesha abakinnyi batigaragaje ko batangira gushaka aho bakerekeza.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports ubuyobozi buri gutegua gutandukana n’abakinnyi barenga 10 muri iyi menshyi. Muri abo bakinnyi amakuru twamenye harimo Paul Were, Rudasingwa Prince, Ndekwe Flex Bavakure, Mugisha Francois Masta, Tuyisenge Arsené, Nkurunziza Felicien, Twagirayezu Amani, Mbirizi Eric, Muvandimwe Jean Marie Vianey hamwe na Moussa Essenu Simba.

Ntabwo aba ari bo gusa Rayon Sports izatandukana nabo gusa, ahubwo harimo na Moussa Camara ndetse na Boubacar Traoré bumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe gutandukana mu buryo bw’ubwumvikane mu minsi ishize. Biranavugwa ko na Hakizimana Adolphe wafatiraga iyi kipe ko ashobora kugenda mu gihe ubuyobozi bwaba butamusezeranyije ko azaba ari umuzamu wa mbere kugirango yongere amasezerano.

Andi makuru ahari avuga ko Ndizeye Samuel yamaze gusohoka muri Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Police FC. Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bahombye umukinnyi: Kiyovu Sports yahombye umukinnyi wari uyifatiye runini maze yerekeza mu ikipe bahora bahanganye

Inkuru y’akababaro ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Nduhirabandi Abdul Karim “Coka” wabayeho umutoza wa Marines FC imyaka irenga 18 yitabye Imana