Irushanwa ry’igikombe cy’isi n’irushanwa riba rifite igisobanuro mu mwuga waburi mukinnyi cyane cyane iyo ar’umukinnyi ukina mu makipe y’Iburayi kuko abashaka kugaragaza icyo ashoboye.Muriy’inkuru tugiye kugaruka ku bakkinnyi batanu bakomeye batazitabira igikombe cy’isi cyuyu mwaka.
1.MUHAMMED SALAH
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Misiri(Egypt) akaba akinira n’ikipe ya Liverpool muri Championa ya Bongereza(Premier League) ntazitabira imikino yanyuma y’igikombe cy’isi uyu mwaka kuko igihugu cye kitabashishe kubona itike kuko cyasezerewe n’igihugu cya Senegal.
2.ERLING HALLAND
Halland ukinira ikipe ya Manchester City akaba akomoka mu gihugu cya Noruvege(Norway) ntago azitabira imikino y’igikombe cy’isi bitewe nuko igihugu cye akinira kitabashije kubona tike uyu mwaka.Nubwo Halland afite ibitego 21 mu mikino 23 mw’ikipe y’igihugu azarebera igikombe cy’isi kuri Televiziyo uyu mwaka.
3.FRANK KESSIE
Frank Kessie ukinira ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Cote d’ivoire(Ivory Cost)ntazitabira imikino yanyuma y’igikombe cy’isi bitewe nuko igihugu cye cyaviriyemo mw’ijomjoro gitsinzwe n’igihugu cya Cameroon.
4.MARCO VERRATI
Verrati ukinira ikipe y’igihugu y’Ubutariyani(Italy)ntazitabira imikino yanyuma y’igikombe cyisi bitewe nuko Ubutariyani bwabuze itike nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Macedoniya yamajyaruguru.Nubwo Ubutariyani bwari bwaratwaye igikombe cy’Uburayi butsinze Ubwongereza kumukino wanyuma abakinnyi babo bazarebera igikombe cy’isi kuma tereviziyo
5.DAVID ALABA
David Alaba ukinira ikipe y’igihugu cya Austria akanakina mu mutima w’ubwugarizi bwa Real Madrid ari mubazerebera igikombe cy’isi murugo bitwe n’uko igihugu cye cyananiwe kubona itike.