in

Abakinnyi bakina mu Rwanda babigizemo uruhare: Ikipe y’igihugu y’u Burundi yakoze ibyananiye Amavubi Gambia ibigenderamo

Abakinnyi bakina mu Rwanda babigizemo uruhare: Ikipe y’igihugu y’u Burundi yakoze ibyananiye Amavubi Gambia ibigenderamo.

Ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba yatsinze ikipe y’igihugu ya Gambia ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) harimo kimwe cyatsinzwe na Bigirimana Abed ukinira Police FC ya hano mu Rwanda akaba ari nawe wabimburiye bagenzi be ku munota wa 31 w’umukino.

Abakinnyi batsindiye ikipe y’igihugu y’u Burundi ni: Bigirimana Abed ku munota wa 31 w’umukino, Nsabiyumva Frédéric ku munota wa 35 w’umukino na Sudi Abdallah ku munota wa 75 w’umukino.

Abakinnyi batsindiye ikipe ya Gambia ni: Moussa Barrow ku munota wa 45+4 w’umukino na Colley wagiteretsemo ku munota wa 90+ 7 w’umukino.

Ubu Intamba mu Rugamba nizo ziyoboye itsinda ririmo Ivory coast, Gabon, Kenya, Seychelles na Gambia.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie niwe n’umugabo wenyine witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Miss Mutesi Jolly -AMASHUSHO

Inkuru mbi ku bakunzi ba Real Madrid: Edouard Camavinga ashobora kutongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka