Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kugera mu mwihererero w’ikipe y’igihugu aho babiye kwitegura imikino y’ijonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu ijoro rya tariki 04 Ugushyingo nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 30 bahamagawe n’umutoza, Umudage Torsten Frank Spittler, ngo bazatangire umwiherero wo gushaka itike y’imikino y’Igikombe Cy’Isi Kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2026.
Kuri icyi Cyumweru tariki 05 Ugushyingo nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryatangaje ko abakinnyi batangiye kugera mu mwiherero.
Abo bakinnyi barimo abakinnyi bakina imbere mu gihugu barimo Serumogo Alli, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac na Muhire Kevin ba Rayon Sports.
Mu gushaka iyo tike Amavubi ari mu itsinda C ari kumwe n’ibihugu nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Benin na Lesotho.
Tariki ya 15 Ugushyingo azatangira akina na Zimbabwe, tariki ya 21 Ugushyingo agakina na Afurika y’Epfo imikino yombi izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.