in

Abakinnyi 6 bo muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda bahamagawe mu Ntamba mu Rugamba

Abakinnyi 6 bo muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda bahamagawe mu Ntamba mu Rugamba.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Nzeri 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya ruhago i Burundi, FFB, ryatangaje abakinnyi rigiye kwitwaza mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 muri Cameroun.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo Rukundo Onésime na Bigirimana Abedi ba Police FC, Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel ba Rayon Sports, Nshimirimana Ismael wa APR FC na Bazombwa Kilongozi Richard wa Kiyovu Sports.

Nyuma yo gusoza Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda, aba bose bahise berekeza i Bujumbura aho bahuriye na bagenzi babo bategura umukino bazahuramo na Cameroun ku wa 12 Nzeri saa Tatu z’ijoro.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abarusha kwamamara! Lionel Messi asigaye ahuruza abarimo Selena Gomez n’ibindi byamamare bya Hollywood bakaza kumureba yibereye mu kazi ke ku buryo atabona n’umwanya wo kubavugisha (AMAFOTO)

“Abakobwa b’i Nyarugenge bagataye mu gutwi gusa bamwe bashobora gutsindwa”: Chris Eazy yeruye atangaza ikintu kimukurura cyane ku mukobwa cyatuma urukundo rwe nawe ruba akaramata