Abakinnyi batanu bakinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi baguze amatike y’indege abasubiza iwabo hakiri kare,mbere yo gusezererwa mu matsinda y’igikombe cy’isi nyuma y’umwuka mubi wagaragaye mu bakinnyi.
Nk’uko Het Laatste Nieuws abitangaza ngo Thomas Meunier, Axel Witsel, Jeremy Doku, Arthur Theate na Lois Openda bishyuye indege ku giti cyabo.
Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyatangaje ko aba bakinnyi batanu bamaze kugera i Buruseli, mu gihe biteganijwe ko bagenzi babo bagize ikipe y’Ububirigi bari buhagere nimugoroba.
Bivugwa ko nyuma yo gutsindwa na Maroc abakinnyi nka Eden Hazard na Jan Vertonghen bashatse gusagarira Kevin de Bruyne atabarwa na Lukaku bamuziza ko yavuze ko ikipe yabo ikuze ku buryo batatwara igikombe.
Iyi kipe iviriyemo mu matsinda mu gihe iri ku mwanya wa Kabiri mu makipe akomeye ku isi ku rutonde rwa FIFA ndetse mu gikombe cy’isi cya 2018 yatahanye umwanya wa 3.