in

Hahiye : Prince Kid yategetswe guhita arongora Miss Iradukunda Elsa

Nyuma y’aho Prince Kid agizwe umwere kuri uyu wa Gatanu , bamwe mu bafana be bagaragaje ko bishimiye cyane ifungurwa rye ariko banamubwira ko agomba kureba uko yakora ubukwe , akarongora Miss Elsa Iradukunda.

Nyuma y’uko Urukiko rugize umwere Prince Kid, ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo byabaye byinshi ku bari bamushyigikiye batanatinye kumwibutsa ko akwiye guhita ashaka Miss Iradukunda Elsa wamurwaniye ishyaka.

Mu butumwa bwinshi buha ikaze Prince Kid ndetse bunagaragaza ko arenganuwe nyuma y’igihe aburana, hari abageraga hagati bakamwibutsa ko akwiye kuzirikana intambara Iradukunda Elsa yamurwaniye nawe akamwitura guhita amurongora.

Ubu butumwa bwahuriranaga n’ubundi bwinshi bw’abashingiraga ku ifungwa rya Prince Kid bakibutsa abantu ko badakwiye kugiranira ishyari nkuko hari abadatinya guhamya ko yari afunze kubera abamugiriye ishyari kubera gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 5 b’ikipe y’Ububiligi bakoze igikorwa kigayitse mbere yo gukina umukino wa nyuma mu matsinda mu gikombe cy’isi cya 2022

Amafoto: Roberto Firmino akomeje kuryoherwa n’ibiruhuko mu birwa bya Maldives hamwe n’umufasha we