in

Abakinnyi 5 ba APR FC bagaragaje ko basubiye inyuma cyane kubera Adil Mohamed

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Adil Mohamed nyuma yo guhagarikwa bigaragara ko ari we ufite uruhare mu bibazo byose iyi kipe ifite, Hari abakinnyi basubiye inyuma kandi mbere baratangaga icyizere.

Ni igihe gito cyane gishize mu ikipe ya APR FC hagaragayemo ibibazo bikomeye byatumye iyi kipe inakomeza kugaragara yitwara nabi ku makipe bagenda bakina.

Ni muri urwo rwego ibi byose bigenda biza cyane ko hari abakinnyi bakomeje kubabaza abantu benshi bitewe no gusubira inyuma kwabo barimo n’uwari Kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel ndetse n’abandi.

Urutonde rw’abakinnyi basubiye inyuma muri iyi kipe ni benshi ariko gusa twabateguriye 5 bakomeye muri bo basubiye inyuma ku rwego rwo hejuru cyane. Muri abo bakinnyi harimo, Ombarenga Fitina, Rwabuhihi Aime Placide, Yanick Bizimana, Anicet Ishimwe ndetse na Manishimwe Djabel.

Aba bakinnyi bakomeje kubabaza abakunzi ba APR FC bitewe nuko uku gusubira inyuma kwabo bivugwako ari umutoza Adil Erradi Mohamed wabiteye bitewe nuko agenda ababwira amagambo abaca intege nkuko abakinnyi babyitangarije. Aba bakinnyi bose Adil mbere ataraza muri iyi kipe wabonaga ko ari bo bakinnyi bakomeye iyi kipe ifite kandi batanga icyizere.

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kubona ibiri kuba muri iyi kipe hateguwe inama ikomeye irabahuza n’abakinnyi Aho bivugwako hari imyanzuro ikomeye irafatirwamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kevin Hart umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha papa we

Neymar ashobora kudakina igikombe cy’isi kubera azaba ari muri gereza