in

Abakinnyi 3 bakomeye ba Arsenal basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo i Dubai

Abakinnyi batatu bakomeye ba Arsenal basuye aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu mpurikagurishwa mpuzamahanga riri kubera i Dubai.

Granit Xhaka, Rob Holding na Ben White nibo bakinnyi batatu ba Arsenal basuye ibyo bikorwa by’u Rwanda I Dubai.

Uyu muhango wo kumurika ibyo bikorwa by’u Rwanda wabereye i Dubai kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gashyanare 2022.

Iri mpurikagurisha ryitwa Expo 2020, kuri uyu munsi hari hatahiwe u Rwanda ko rumurika ibikorwa byarwo. Uyu munsi wise Rwanda National Day ikaba yitabiriwe n’abanyarwanda baturutse ahantu hagiye hatandukanye.

Mu bantu 300 bahawe amatike harimo abanya-Rwanda ndetse n’abakinnyi 3 ba Arsenal twavuze haruguru, abo bakinnyi ba Arsenal baje ku bufatanye iyo kipe yo mu Bwongereza yagiranye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), ubwo bufatanye bwiswe ‘Vist Rwanda’.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Urasa n’Imana” ibyo umuhanzikazi Knowless yabwiwe nyuma y’amafoto agaragaza ibibero bye

Umusore washakaga gutungura umukunzi we yashenguwe n’ibyo akorana n’abandi bagabo ahita amuhima