in

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports babwiwe kugaruka mu myitozo barabyanga none umutoza Mohamed Wade yafashe umwanzuro wo kutazongera kubabanza mu kibuga

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports babwiwe kugaruka mu myitozo barabyanga none umutoza Mohamed Wade yafashe umwanzuro wo kutazongera kubabanza mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo ikora imyitoza abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga badahari kubera ko bari baragiye mu biruhuko iwabo aho bavuka.

Muri abo bakinnyi harimo Heritier Luvumbu Nzinga, Joachiam Ojera, Moussa Esenu, Charles Bbaale, Mvuyekure Emmanuel, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse n’abandi.

Muri aba banyamahanga, YEGOB twamenyeko abagande barimo Joachiam Ojera, Charles Bbaale ndetse na Moussa Esenu bahamagawe ngo bagaruke mu myitozo bavuga ko bataza iminsi mikuru itarangiye bibabaza cyane umutoza Mohamed Wade.

Uyu mutoza muri uwo mu babaro yaje kubwira abandi bakinnyi ko aba bagande banze kugaruka mu myitozo ngo ntawuzongera kubanza mu kibuga kubera aka gasuzuguro bamugaragarije.

Tariki 12 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports izatangira ikina na Gasogi United irimo nayo kwitegura neza imikino yo kwishyura dore ko kugeza ubu nayo yatangiye imyitozo.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago

Ko numva bashaka gutangira umwaka nabi mwo gaheka mwe! Nibyo umutoza aba akwiriye kwubahwa. Nibura bagatanga impamvu igaragara.

Ibanga mu gutuma uruhu rwawe rudasaza vuba

Umwe mu batoza beza u Rwanda rufite yigiriye hanze y’u Rwanda.