in

Abakinnyi 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye muri Congo

Ubwato bwari butwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru bwarohamiye mu Mugezi wa Kwa, mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo ku wa 10 Werurwe 2025. Iyi mpanuka yahitanye abantu 25, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’iyi ntara, Alexis Mputu. Abakinnyi bari bavuye gukina mu Mujyi wa Mushie ubwo bagiraga ibyago byo kugwa muri iyo mpanuka ikomeye.

Nk’uko Alexis Mputu yakomeje abisobanura, ubwato bwavuye ku cyambu ahagana saa tanu z’ijoro, ariko bugatakaza umurongo. Impamvu nyamukuru yateje impanuka ngo ni uko bwari butwaye abantu nijoro cyane kandi nta matara ahagije bwari bufite yo kwifashisha mu kureba inzira. Ibi byatumye ubwato budakomeza mu murongo mwiza, bikaba byarateye iyo mpanuka ikomeye.

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri aka gace yatangaje ko abantu 30 babashije kurokoka iyi mpanuka. Gusa, iyi si inshuro ya mbere impanuka nk’iyi ibaye muri RDC, kuko ubwato ari bwo buryo bw’ingenzi bwo kwambuka imigezi, bityo hakaba hakunze kugaragara impanuka nk’izi.

Mu Ukuboza 2024, indi mpanuka y’ubwato yabaye mu Mugezi wa Fimi aho abantu barenga 100 bari barimo. Icyo gihe, abantu 25 barapfuye, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero. Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano w’ubwato muri RDC gikomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane bitewe n’ibibazo by’ubushobozi buke bw’ubwato n’ibikoresho bidahagije.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara y’ubutita hagati ya kapitene wa Rayon Sports, Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan wa APR FC