Abakinnyi bari bamaze iminsi myinshi b’ikipe ya AS Kigali bari bamaze iminsi barwaye aribo Niyonzima Olivier Sefu na Kakule Mugheni Fabrice bagarutse mu myitozo.
Hashize iminsi abakinnyi babiri ba AS Kigali badakora imyitozo nyuma yuko iyi kipe ivuye mu mikino ny’Afurika kubera ikibazo cy’uburwayi bivugwako ari cyo batangarije ubuyobozi bw’iyi kipe.
Niyonzima Sefu na Mugheni Fabrice nyuma y’icyo gihe cyose ku munsi w’ejo hashize ubwo iyi kipe yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura ikipe ya Musanze FC nabo bakoranye n’abandi imyitozo.
Nubwo ibi byose ariko birimo kuvugwa, Hari amakuru avuga ko aba bakinnyi banze gukora imyitozo kubera ikibazo cyari muri iyi kipe cy’uko Hari amafaranga bari batarishyurwa nubwo bemeza ko byari uburwayi.
Ntabwo bisanzwe ko umukinnyi yakora imwitozo umwe gusa yarangiza agakinishwa umukino, aba bakinnyi byitezweko umukino As Kigali irakina na Musanze FC uyu munsi bashobora kudakoreshwa.
Musanze FC na AS Kigali uyu mukino zigiye gukina, n’ikirarane cya Shampiyona bitewe nuko AS Kigali yari mu mikino ny’Afurika yakuwemo ku cyiciro cya kabiri ubwo yakurwagamo na Al Nasr yo muri Libya.