in

Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri y’iyi kipe

Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri y’iyi kipe

Ikipe ya Rayon Sports yamanuye abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri iheruka gushingwa mu minsi ishize.

Uyu mwaka w’imikino nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA batangaje ko ikipe yose ikina icyiciro cya mbere igomba kuba ifite ikipe ya kabiri igomba kujya izamurirwamo abakinnyi b’abanyarwanda.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo gukomeza kugira abakinnyi benshi, yohereje abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri barimo Iradukunda Pascal ndetse na Ishimwe Patrick bakiri bato.

Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza kugabanya abakinnyi kugirango umwaka utaha bazabone uko bongeramo abandi bazayifasha gusoza Shampiyona ndetse niba banageze mu matsinda babifashishe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuse ibi bari babizi! Abanyamahanga ba Apr Fc bageze ihuye bakirwa n’ibyiza bitatse u Rwanda – Amafoto

Muri ADEPR bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi: “Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa” Ibaruwa Rev Pastor Theoneste yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda amweguza kandi ariwe umuhagarariye yateje impagarara