in

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibari kuvuga rumwe kubera impamvu ikomeye

Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yaraye ashwanishije abakinnyi 2 barimo Mbirizi Eric ndetse na Mitima Isaac mu mukino batsinzwe mo na Kiyovu Sport.

Mu ijoro rya cyeye haraye hasojwe irushanwa rya Made in Rwanda ryateguwe na RCB, ikipe ya Rayon Sports iza kwitwara nabi itsindwa n’ikipe ya Kiyovu Sport ibitego 2-1.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatsinzwe yagize amahirwe make muri uyu mukino ubwo babonaga amwe mu mahirwe atandukanye ariko ntibayabyaza umusaruro harimo na Penalite bahawe ku munota wa 94 Mbirizi Eric aza no kuyihusha.

Iyi Penalite yahawe ikipe ya Rayon Sports niyo yaje guteza impagarara bitewe nuko Mbirizi Eric yayihushije Kandi na Mitima Isaac yashakaga kuyitera cyane ko ubwo Rayon Sports yatsindaga Musanze kuri Penalite 4-2 nawe yarayiteye kandi ayitsinda neza.

Amakuru URUKIKO twamenye ni uko Haringingo Francis ariwe wahisemo ko Mbirizi yatera Penalite bitewe nuko ariwe ushobora kuba amenyereye cyangwa afite ubunararibonye iyo bigeze ahantu hakomeye nka hariya nubwo bitaje kumuhira.

Ubwo Mbirizi Eric yahushaga iyi Penalite Mitima Issac yagaragaye ubona ko ibi uyu musore yakoze atabyumva ariko aracururuka biza no kurangira.

Irushanwa rya Made in Rwanda ryari ryatumiwemo amakipe 4 arimo Mukura Victory Sport, Musanze FC, Kiyovu Sport ndetse na Rayon Sports. Kiyovu Sport niyo yegukanye igikombe ihabwa Milliyoni 5, Rayon Sports ihabwa Milliyoni 4, Mukura Victory Sport yegukana umwanya wa gatatu ihabwa Milliyoni 3 maze Musanze ihabwa Milliyoni 2 n’igice.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Kiyovu Sports ati:aho kugirango Rayon Sports idutsinde twatsindwa na Gicumbi Fc.

Videwo igaragaza mu gatuza ha Miss Uwase Muyango yahundagajweho imitima n’abafana be