Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bari gusabirwa kutazagaruka mu kibuga vuba nyuma yo kubabaza abafana b’iyi kipe kandi ari bo bari bitezweho intsinzi kuri Gorilla FC
Ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Rayon Sports yanganyaga n’ikipe ya Gorilla FC ubusa ku busa, abakinnyi 2 ba Rayon Sports barimo gusabirwa kutazagaruka mu kibuga vuba nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi kurusha abandi.
Wari umukino mwiza watangiye ikipe zombi zatakana ndetse ukabona ko hari uburyo bumwe bwagendaga butabyazwa umusaruro cyane ikipe ya Rayon Sports wabonaga ko ishaka kwihimura ariko bikageraho bikanga.
Nubwo ikipe ya Rayon Sports yagendaga ihusha uburyo bumwe na bumwe, ariko abakinnyi 2 barimo Serumogo Ally ndetse na Youseff Rharb ubona ko basubiye inyuma ahubwo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports twagiye tuganira bose bavuga ko aba bombi bagakwiye gushyirwa hanze y’ikibuga kugirango babanze bitekerezeho.
Ikipe ya Rayon Sports ubundi iyo ikina aba bakinnyi bameze neza ubona ko bagenda barema bumwe mu buryo buvamo ibitego ariko mu mukino wa Gorilla FC wabonaga ko ntakintu barimo gufasha Rayon Sports ariko bamaze kuvamo ukabona ko Hadji winjiye ndetse na Mucyo Didier junior hari ibyo bahinduye nubwo bitagenze neza ngo haboneke intsinzi.
Mwaramutse, ndumva rwose uko byagenda kwose iyo amahirwe yanze ntawagakwiriye kubirenganira mo. Twihanganirane tube abakunzi ba sport ntitube abafana bayo. Ubutaha bizatungana. Serumogo Ally na Youssef tubihorere twiyubake. Muragahorane Imana!