in

Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irabanza mu kibuga dushobora kubona impinduka iteye ubwoba ndetse yanayikoraho

Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irabanza mu kibuga dushobora kubona impinduka iteye ubwoba ndetse yanayikoraho

Ikipe ya APR FC irambikana n’ikipe ya Police FC mu mukino wa mbere iyi kipe y’ingabo z’igihugu iraba ikinnye wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

APR FC imaze iminsi ikina imikino ya CAF Champions League n’ikipe ya Gaadiidka FC. APR FC kugeza ubu yamaze kubona itike yo gukina umukino wa kabiri ushobora kuyiha itike yo gukina amatsinda cyangwa igategereza andi mahirwe umwaka utaha w’imikino mu gihe yaba yesezerewe.

Mu mukino ikipe ya APR FC irakina n’ikipe ya Police FC wa mbere muri Shampiyona sezo 2023/2024, dushobora kutabona Nshimiyimana Ismael Pitchou nyuma yo gusohoka mu kibuga ku mukino uheruka ubwo batsindaga ikipe ya Gaadiidka FC yagize ikibazo cy’imvune.

Abakinnyi 11 APR FC ishobora kuza kubanza mu kibuga

Mu izamu: Pavel Ndzila

Ba myugariro: Buregeya Prince, Yunusu, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Victor Mbaoma, Apam Assongwe

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Masengesho Jean Pierre! Umusore ukiri muto yavuye mu bukwe ubundi yihina mu cyumba cye anywa Kioda ni uko iza kumutsinda ku irembo ry’iwabo

Ferwafa yigaragaje ubwo yafataga umwanzuro wo kwanga ibyo Senegal ishaka kubakorera