Abajura bageze kuri 18 bapfuye bakubiswe n’inkuba ubwo bagabaniraga ibyo bibye mu ishyamba rya Choncha riherereye mu ntara ya Adamawa ho mu gihugu cya Cameroon.
Umuyobozi ushinzwe ihanahanamakuru mu gipolisi DSP Suleiman Yahya, yemereye Leadership.ng dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko aba bajura baguye ku butaka bwa Cameron hafi n’umupaka wa Nigeria. Yagize ati: “Yego twabyumvise. Abaturage bibwe bakoresheje umurozi abasha gukubitisha inkuba abo bajura maze 18 muri bo bahita bahasiga ubuzima.”
Umuyobozi wa Polisi muri iki gihugu yahise ategeka gushyira abashinzwe umutekano mu duce nka Toungo, Ganye, Jada na Mayo Belwa twabaye indiri y’abagizi ba nabi n’abambuzi.
Andi makuru ava muri aka gace ka Toungo avuga ko aba bajura bari bibye akayabo ka miliyoni 20 za Naira (amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Nigeria) bayambuye abaturage hagati ya Koncha muri Cameron na Toungo muri Nigeria.
Abaturage bari bamaze kurambirwa ubugizi bwa nabi bubera muri aka gace,begeranye bajya inama bashaka umurozi ubibafashamo akubitisha inkuba abo bajura aho bari mu ishyamba bagabana amafaranga bambuye abantu.