in

Abahinduranya nk’akenda k’imbere! Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yateye indobo umusore wari waramwambitse impeta ahita yikundanira n’undi musore mushya (AMAFOTO)

Abahinduranya nk’akenda k’imbere! Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yateye indobo umusore wari waramwambitse impeta ahita yikundanira n’undi musore mushya.

Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yabenze Aimé Nshogoza wari uherutse kumwambika impeta, yinjira mu rukundo rushya n’umusore witwa Mutangana Destiny.

Mu 2020 ni bwo Uwimbabazi Sharifa yeruye ko yatandukanye na Jay Polly icyo gihe ahishura ko afite umukunzi mushya Aimé Nshogoza ndetse nyuma aza no kumwambika impeta.

Nyuma yo kwambikwa impeta, amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugenda ruyenga gahoro gahoro kugeza ubwo mu minsi ishize byamenyekanye ko Uwimbabazi Sharifa asigaye afite umukunzi mushya wa Mutangana Destiny.

Ni amakuru Uwimbabazi Sharifa yahamirije ikinyamakuru IGIHE nyuma yo gusohora amafoto bari muri Pariki y’i Nyandungu.

Uwimbabazi yagize ati “Turakundana kandi rwose ndabizi neza ko ari we ugiye kumpindurira ubuzima.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niyigena Clement myugariro wa APR FC yerekeje hanze y’u Rwanda

Kigali umushoferi wari utwaye abagenzi muri KBS yarwanye inkundura na mugenzi we