in

Abahaze ntacyo badakora! Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu rugendo bifasha baterana ibupfunsi n’inshyi zimeze nk’inkuba bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo babakize

Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu rugendo bifasha baterana ibupfunsi n’inshyi zimeze nk’inkuba bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo babakize

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza.

Ibi byabaye ubwo bari bari mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazahuramo na Apr Fc.

Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y’Umunya-Kenya, Paul Were n’Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.

Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n’ibyo kunywa, hazwi nko kwa “Hadji”, ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.

Ikinyamakuru IGIHE yavuze ko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk’abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.

Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.

Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ese burya wari ufite umugabo! Hatahuwe ifoto ya kera ya Dj Briane umugabo we ari kumusoma

Nyabihu: Umugabo yatemye umugore we akoresheje ishoka ityaye ni uko maze ahita acika ariko yaje gufatwa ari gusaba irindazi ndetse ashaka no gutema inzego z’umutekano