Abahanzi bo muri Afrika yepfo bakomeje gupfa umusubirizo: undi muhanzi w’icyamamare wo muri Afrika yepfo yitabye Imana.
Nyuma y’urupfu rwa AKA na Costa Titch, bombi bo muri Afurika y’Epfo, undi muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Jazz, Gloria Bosman yapfuye, afite imyaka 50. Impamvu y’urupfu ntiramenyekana.
Urupfu rwe rwatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira ku muziki muri Afurika y’Epfo (SAMRO) yari asanzwe akoreramo, uvuga ko uyu muhanzi yasize umurage urambye ndetse n’umusanzu ukomeye mu ruganda rw’umuziki muri iki gihugu.
Uyu muryango wagize uti “SAMRO ibabajwe n’urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Jazz, umuririmbyi ndetse n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yayo, Gloria Bosman.”
Album ya mbere ya Bosman yitwa Tranquility, yasohotse mu 1999. Yatumye yamamara mu muziki kandi mu 2000 imuhesha igihembo cya mu muzika ’Sama’ kiri mu byiza bitangwa muri Afurika y’Epfo.