in

Abahanzi bakanyujijeho mu Rwanda bakaburirwa irengero.

Hari abahanzi bakunzwe nyuma bakava mu muziki ariko bagaruka ugasanga cya gikundiro bari bafite cyo cyaragiye burundu. Ibi twavuga nko ku itsinda rya KGB aho bagarutse ariko biza kwanga biba ngombwa ko bahagarika umuziki.

Mu nkuru twabateguriye twarebyemo bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane ariko nyuma bakibagirana haba mu itangazamakuru cyangwa mu bindi bikorwa by’imyidagaduro, kuko hari benshi bajya bibaza irengero ryabo.

Kigali Boys (KGB)

Iitsinda rya Kgb ryari rigizwe n’abasore batatu bakomoka I gikondo aribo Gaston Rurangwa (Skizzy), Yvan Manzi (MYP) na Nyakwigendera Hirwa Henry, iri tsinda ryakanyujijeho mu ndirimbo nka “Arasharamye, Karaga, Bibi” n’izindi.

Iri tsinda ryaje kugenda rizima gahoro ariko byaturutse ku rupfu rwa Hirwa witabye Imana naho MYP akajya gukomereza masomo ye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Babiri basigaranye itsinda bagerageje kugaruka ariko indirimbo bakoze ntiyamenyekana.

Skizzy wasigaye mu Rwanda we asigaye akorana n’uruganda rucuruza inzoga.

Uwineza Josiane (Miss Jojo )

Miss Jojo ni umwe mu bakobwa bazamuye imbamutima za benshi nubwo urugendo rwe rutari rworoshye kuko mu mwaka wa 2008 yarigaragaje cyane mu muziki, yari ameze nkaho ariwe wenyine kuko abenshi bari abahungu gusa ariko ntibyatumye indirimbo ze nka ’Mbwira, Beretirida n’izinsi zigaruriye initima ya benshi.

Ajya kubura mu muziki byatangiye amaze guhindura idini akava mu bakristu agahitamo kwigira mu idini rya Islam bitewe n’umugabo we bivugwa ko ariwe wamusabye guhagarika umuziki.

Ziggy 55 & Vicky

Itsinda rya The Brothers ryari rigizwe n’abagabo batatu b’amajwi ahebuje Semivumbi Daniel (Danny Vumbi ) Nshimiyiman Fikili (Ziggy55) na Victor Fidele Gatsinzi (Vicky ).

Aba bagabo bari barishyize hamwe baje gutandukana buri umwe atangira kwikorana. Uretse Danny Vumbi wahiriwe cyane n’urwo rugendo abandi usanga bagenda biguru ntege.

Ziggy 55 unyuzamo agasohora indirimbo ahanini aba ahugiye mu kigo akorera cya Rwanda Revenue mbere yahuza n’itangazamakuru naryo asa nkaho yahagaritse.

Mako Nikoshwa

 

Mako Nikoshwa uyu mugabo yigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo ze nka “Umushumba, Nkunda kuragira, Agaseke, ndetse na Bonane.” Uwavuga ko izo ndirimbo zatigishije Abanyarwanda ntabwo yaba abeshye.

Uyu mugabo ubusanzwe witwa Joseph Makombe ntabwo byaje kumuhira cyane kuko ubwamamare bwe bwaje kugenda bushira mu mwaka wa 2014 ubwo yarwaraga akajya mu bitaro igihe kingana n’amezi atandatu. Nyuma yarageraje ariko biza kwanga.

Dr Claude

Uyu muhanzi Dr Claude n’umwe mu bahanzi batumye umuziki nyarwanda ukundwa kubera ubushake ndetse n’ingufu nyinshi yakoresha mu bitaramo bye aho yakoraga injyana ya AfroBeat.

Zimwe mu ndiimbo za Dr Claude zatumye akundwa cyane harimo ’Contre Succes, Baramujyanye, Igikara’ n’izindi nyinshi zatumaga abakuru n’abato bahaguruka bakabyina.

Nyuma y’izo ndirimbo zose yahise yerekeza i Burayi atangira kugenda anyuzamo igihe kinini nta ndirimbo aha abakunzi be. Ibi byaje gutuma yibagirana aho agarukiye nabwo biranga ahita acika intege.

Holly Jah Doves

Holly Jah Doves niryo tsinda ryonyine ryakoraga injyana ya Reggae, ryari rigizwe n’abasore bafite imyemerere ya Rastafarian ari nacyo cyatumaga bibanda cyane kuri iyo njyana.

Nyuma yo gutandukana kuri iri tsinda biragoye ko wamenya amakuru aberekeyeho uretse uwitwa Ras Kayaga nawe watangaje ko umuziki atakiwubonera umwanya bitewe n’inshingano zo kwita ku muryango we.

Ngeruka Fayçal (Kode)

Ngeruka Fayçal wamenyekanye nka Kode yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Impeta , sinzahinduka, igikomere n’izindi. Muri 2012 yaje kwerekeza ku mugabane w’Iburayi asa nkuwibagirana mu muziki Nyarwanda.

Yakomeje gutuza ariko muri za 2018 akora indirimbo nayo itarabashije kumenyekana ugereranyije n’uburyo mbere abantu bahita bamenya indirimbo ze.

Kuri ubu ahugiye cyane mu bikorwa bijyanye n’imideli nkuko yabitangaje muri 2020 ubwo yamurikaga inzu y’imideli yitwa Red Models.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Card B na Offset bari mu byishimo bidasanzwe.

Mu mafoto: dore umukobwa uri mu rukundo n’umuzamu Kwizera Olivier