in

Abagore bigize inshinzi (indwanyi)! Musanze iwabo w’ingagi n’ibirunga abagore bakomeje gutega abantu bakabambura utwabo

Abagore bigize inshinzi (indwanyi)! Musanze iwabo w’ingagi n’ibirunga abagore bakomeje gutega abantu bakabambura utwabo.

Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze bavuga ko batewe impungenge n’abagore babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko mu gihe cy’ijoro biba bigoye cyane kunyura mu tuyira two muri aka gace cyane cyane utwo mu Mudugudu wa Kanyabirayi bitewe n’uko hasigaye hari abagore b’ibihazi batega abaturage bakabambura.

Bemeza ko akenshi na kenshi abo bagore baba bitwaje ibyuma n’inzembe ku buryo n’ushatse kubarwanya bamukomeretsa.

Bavuga ko basigaye banatera ‘kaci’ no ku manywa y’ihangu aho banakorana n’amatsinda y’ibisambo by’abagabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanyabirayi nawe ahamya ko hari abagore basigaye batera ‘kaci’ abahisi n’abagenzi bakabacucura utwabo.

Muri kariya gace ngo abagore badukanye n’uburyo bwo kureshya abagabo bakabaryoshya ko babakunze bagera mu nzu bakabateza amabandi akabaka utwo bafite twose.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze, Nyiramugisha Denise, mu nama aherutse kugirira muri kariya gace, yavuze ko biteye agahinda kubona abagore bishora muri izo ngeso zigayitse.

Yavuze ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye ba mutima w’urugo abasaba kubivamo mu maguru mashya anibutsa ko uzabifatirwamo azahura n’urukuta rw’aategeko.

Yagize ati “Ikimbabaje cyane ni uko nasanze mu bibazo byakagombye gukemurwa n’abagore ahubwo biri guterwa n’abagore. Umugore utanga ubuzima akongera akajya kwambura ubuzima kubera telefoni?”

Abatuye muri kariya gace basaba inzego z’umutekano zakagombye gukora umukwabo maze abishora muri ziriya ngeso mbi bakajyanwa kugororwa.

IVOMO: Umuseke

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nagabanye ubutawuneri sha” Umutoza wa Rayon Sports akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwivunikisha kugira ngo azimanganye umusaruro nkene yerekanye ku munsi w’ejo hashize

Ntagikoresha amanyarwanda! Miss Umukundwa Cadette wageze mu cyumba cya Davido ubwo yari mu Rwanda, akomeje kwerekana ukuntu abayeho neza nyuma yo guhura n’uyu muhanzi ukomeye cyane ku Isi (AMAFOTO)