Abageni n’abatashye ubukwe bose bakuyemo inkweto bambara ibirenge babyinira mucyondo bishimira umunsi udasanzwe w’aba bageni bahisemo kwibanira akaramata.
Ni amashusho yagarutsweho cyane n’abakoresha imbunga nkoranyambaga zitandukanye kubera uburyo wabonaga bitangaje.
Ibi byabereye mugihugu cya Nigeria, kugirango aba bageni n’abatashye ubukwe bakuremo inkweto bakorere ikirori mucyondo byatewe n’imvura nyinshi yaguye ubwo aba bageni bari bageze ahagombaga kubera umuhango w’ubukwe.
Aho aba bageni bakoreye ubukwe babonye huzuye icyondo bahitamo kuhakomereza ibirori byabo kuko ntayandi mahitamo bari bafite.
Abari bayoboye ubukwe basabye abari aho bose gukuramo inkweto kugirango bose bisanishe, nuko bose barabikora ikirori kirakomeza.