in

Abageni bakererewe kuza gusezerana Padiri abakorera ibyamfurambi

Abageni bagombaga gusezerana ku wa gatandatu tariki 8 nyakanga 2023, bagombaga gusezeranira kuri paruwasi yagaturika ya Kibungere, iherereye muri komine Nyabihanga, mu ntara ya Mwaro mu gihugu cy’u Burundi.

Aba bageni ngo bari bakererewe kubera ko ubwo bazaga kuri paruwasi imodoka yabapfanye bari munzira.

Ubwo bageraga kuri paruwasi bakererewe, padiri Paterne Ngendakumana yababwiye ko arabasezeranya ari uko batanze amafaranga ibihumbi 20 by’amarundi, gusa nyuma n’ubundi yanga kubashyingira.

Ikinyamakuru La Nova Burundi dukesha iyi nkuru, kivuga ko abagize inama nkuru ya paruwasi bagerageje gusaba padiri Ngendakumana gusezeranya abo bageni ariko arabatsembera, ahubwo ahita yigendera ajya gusezeranya abandi bageni ahitwa mu Gatwe, muri komini ya Ndava iri muri iyo ntara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umupadiri y’apfuye nyuma yo kurarana n’ihabara rye bakora ibidahesheje Imana icyubahiro

Ku ikubitiro Kiyovu sport yatangaje akayabo k’amafaranga isabwa kugira ngo yubake ikipe ikomeye