Mu butayu akenshi ngo niho abahasengeye basubizwa vuba akaba ariyo mpamvu buri muntu wese usenga aba ashaka kujya mu butayu.
Nyamara nubwo bajyayo, abagabo babo ntago babizera 100% dore ko buri gihe bitwikira igicuku bakajyana n’abandi bagabo bakajya gusenga nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe.
Umwe wahaye ubuhamya ikinyamakuru Igihe ariko akaba atifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko baba bahangayikishijwe n’aba bagore bishora mu mashyamba nijoro.
Ati “Tumaranye imyaka 15, yari ataranyita imbwa, yari ataranyita ikigoryi, ariko muri iyi iminsi yanyise imbwa, anyita ikigoryi. Birashoboka ko babasambanyirizayo kuko umuntu ntashobora kukwita imbwa, cyangwa ikigoryi atumvishe uburyo ashobora kugutandukanya n’abandi bagabo.”
Tubibutse ko kujya gusengera mu butayu nubwo bitanga ibisubizo, bishyira mu kaga ubuzima bw’uwagiye kuhasengera.