Yajyaga amufata ukuboko! – Urwibutso Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yasigaranye

Mu gihe hashize ibyumweru bisaga 3 umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana, Chiffa bakundanaga ntahwema gusangiza abamukurikira kuri instagram bimwe mu bihe by’urwibutso yasigaranye yagiranye na Yvan Buravan.

Ku munsi w’ejo, Chiffa abinyujije kuri story ya instagram ye yerekanye videwo aho we na Yvan Buravan bari mu modoka maze bakagenda bafatanye ukuboko. Iyi videwo ije yiyongera ku ifoto Chiffa yasangije abamukurikira aho yavugaga agahinda yatewe n’urupfu rwa Yvan Buravan.