“Abagabo baho bakora umunota 1” Shakilla yasobanuye impamvu nkinshi zituma adakunda abagabo bo muri Kenya abarutisha abo mu kindi gihugu kizwimo abagabo bazi kunoza inshingano zo mu buriri cyane
Umunya – Kenya Shakilla, imbere yitangaza makuru yasobanuye impamvu akunda abagabo bo muri Nigeria kurusha abo muri Kenya kandi ariho yavukiye.
Shakilla yavuze ko adashobora kujya mu rukundo n’umugabo wo muri Kenya kuko nta kintu bazi kwitaho bahora ari ntibindeba kandi ari abanebwe.
Yavuze ko abagabo bo muri Kenya atabagereranya nabo muri Nigeria kuko bo bakora umunota 1 kandi abo muri Nigeria bakora isaha yose mu buriri.
Abakobwa bose baba bashaka amafaranga ariko nta mugabo wo muri Kenya wayaguha cyangwa ngo ukugurire ibyiza wifuza, ariko abo muri Nigeria baba babizi nk’inshingano.
Yavuze ko kandi indi mpamvu ituma atakunda umugabo wo muri Kenya, usanga baba bagundira utwabo ku buryo uko ushatse gutega indege adashobora kubigukorera.
Muri make impamvu zituma atabakunda agakunda abo muri Nigeria cyane, ni uko batazi kunoza inshingano zo mu buriri ndetse bakaba bagundira amafaranga.