Abagabo 13 biyiziho kugira isura mbi kurusha abandi muri Zimbabwe bahatanye mu irushanwa ryo gushakisha umubi kurusha abandi mu birori bizaba ku itariki ya 25 Ugushyingo 2017.
Mu gihe benshi ku Isi usanga bahatanira kwegukana umwanya wa mbere mu bwiza, mu Mujyi wa Harare hagiye kubera irushanwa rya Mr Ugly Zimbabwe rizahuriza hamwe abagabo bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafite isura mbi kurusha abandi.
Ikinyamakuru New Zimbabwe cyatangaje ko irushanwa ryo guhitamo umugabo mubi muri iki gihugu ryazanywemo impinduka muri uyu mwaka bitandukanye n’uko ryategurwaga mu gihe cyashize aho batoraga batitaye ku bumenyi n’imigirire y’abahatana.
Irushanwa rya Mr Ugly rimaze imyaka irindwi ribera muri Zimbabwe, ku nshuro ya mbere ryabereyeyo mu mwaka wa 2010. Mu bagabo bagiye batorwa nta n’umwe wanyuze abakurikiranaga iri rushanwa bashinja abaritegura kudakoresha ukuri gusa byabaye agahebuzo ubushize ubwo hatorwaga uwitwa Mison Sere uvugwaho kwihinduza isura.
Umugabo uzatorwa uyu mwaka muri Zimbabwe azahagararira iki gihugu mu irushanwa ry’ababi rizahuza abo ku Mugabane wa Afurika rizwi nka Mr Ugly Africa rizabera muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2018.
David Machowa uhagarariye ikigo gitegura irushanwa ry’umugabo mubi muri Zimbabwe yavuze ko mu gutoranya ukwiye ikamba uyu mwaka ngo bazareba no ku bumenyi bw’abahatana mu gihe mu gihe cyashize bitaga ku isura gusa.
Umugabo ufite isura mbi uzatorwa ngo azagenerwa amafaranga azamufasha kwiyitaho no kwiteza imbere ari nayo ntego abashyizeho irushanwa bari bihaye gusa mu myaka yashize nta bihembo byongerera ubushobozi uwatsindaga byatangwaga.