in

Abafana b’ikipe y’Ubutaliyani bashotoranye n’ab’ikipe y’Ubwongereza mbere gato yuko amakipe yabo ahurira kuri Final ya #EURO2020

Mu gihe habura iminsi igera kuri 3 gusa kugirango ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani icakirane n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ku mukino wa nyuma wa UEFA EURO 2020. Abafana b’ikipe y’Ubutaliyani bahinyuje imvugo abafana b’ikipe y’Ubwongereza bihaye yo kuvuga ngo It’s coming home bavuga ko igikombe kigiye kuza mu rugo.

Nyuma yo kumva iyi mvugo abafana b’ikipe y’Ubwongereza bari bihaye, abafana b’ikipe y’Ubutaliyani bahise bayihinyuza ndetse baranayihindura aho bavuze ngo It’s coming to Rome. Mu guhinyuza imvugo yari yavuzwe n’abafana b’Ubwongereza, abafana b’Ubutaliyani bavuze ko bitumvikana ukuntu abafana b’Ubwongereza bavugaga ko igikombe kizaza mu rugo nyamara kitarahigeze nyamara bo bavuga ko ibikombe iwabo babigwije dore ko ikipe yabo ifite ibikombe 4 by’isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibisobanuro by’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho

M. Irene amennye umuceri hasi: Ukuri kose ku itandukana rya Vestine na Dorcas na MIE ya Irene Murindahabi