in

NdababayeNdababaye

M. Irene amennye umuceri hasi: Ukuri kose ku itandukana rya Vestine na Dorcas na MIE ya Irene Murindahabi

Ahagana ku isaha ya Saa tanu z’amanywa zo ku munsi w’ejo tariki ya 07 Nyakanga nibwo inkuru yabaye kimomo ko Vestine na Dorcas bamaze gutandukana na MIE iyoborwa na Irene Murindahabi nyuma y’itangazo ryari rimaze kujya hanze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, M. Irene uyobora MIE, abinyujije kuri channel ya YouTube ya MIE EMPIRE, yavuze ukuri ku itandukana rye n’abahanzi Vestine na Dorcas. Irene yavuze ko yabanje gushinjwa kuba yarakoresheje YouTube channel ya Vestine na Dorcas mu nyungu ze bwite akaba yarayisaruyeho amamiliyoni menshi nyamara ntagire icyo amarira Vestine na Dorcas. Kuri iki kibazo, Irene avuga ko yafashe YouTube channel ya Vestine na Dorcas ifite aba subscribers 1000 kuri ubu ikaba ifite aba subscribers barenga ibihumbi 90. Indirimbo Nahawe ijambo ari nayo ya mbere MIE yakoreye Vestine na Dorcas niyo yatumye channel ya YouTube ya Vestine na Dorcas izamuka.

Irene yavuze kandi ko hari abantu badafite imico myiza yise abagome bagiye mu matwi Vestine na Dorcas ndetse bakajya mu matwi umubyeyi wabo bamubwira ko Irene yakijijwe n’amafaranga ava kuri Youtube channel ya Vestine na Dorcas akaba nta kintu arimo kubafasha.

Irene yakomeje avuga ko hari umugabo witwa Aimable wamusabye ko yamuhuza na Vestine na Dorcas kugirango baganire kuko ari umufana wabo. Uyu mugabo ngo yaje kuganira na bo aza kubabwira ko Irene agamije kubashakamo inyungu gusa ko nta kintu arimo kubafasha kandi uwo Aimable we afite imishinga yo gufasha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kugirango babashe kubona amafaranga. Kuri ibi, Irene yasobanuye ko ibi ataribyo ko nta nyungu arabona muri aba bana kugeza ubu kuko ndetse amafaranga yashoye abakorera indirimbo n’ibindi bikorwa kugeza kuri uyu munsi atarayagaruza. M. Irene yerekanye ifoto ya Vestine na Dorcas nyuma yuko Aimable ababwiye ko agiye kubafasha bagatangira gukorera amafaranga aho yavugaga ko bataye umuco wa ADEPR basanzwe babarizwamo kubera uko imisatsi yabo isigaye imeze.

Uko imisatsi ya Vestine na Dorcas yari imeze mbere

 

Uko imisatsi ya Vestine na Dorcas imeze ubu

Nyuma y’ibi byose, Irene yasomeye ibaruwa yandikiwe n’umwe mu banyamategeko wamusabye gutanga YouTube channel ya Vestine na Dorcas ndetse no kwerekana umusaruro w’amafaranga wose yayikuyemo kuva yatangira gukorana na Vestine na Dorcas kugeza ubu bitabaye ibyo akazahabwa ibihano birimo n’igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5. Ibi Irene yabivuzeho avuga ko YouTube channel yayitanze ndetse ko n’umusaruro yiteguye kuwerekana ndetse akerekana n’ibyo na we yabatanzeho byose (expenses).

M. Irene yavuze kandi ko uwaba avuga ko ataziranye na Mama wa Vestine na Dorcas yibeshya cyane kuko baraziranye ndetse mu biganiro bya mbere yakoze hari icyo yakoreye iwabo aho ndetse na Mama wabo yabasengeye.

M. Irene yashyize hanze amajwi ya Vestine na Dorcas aho bari barimo kurira cyane bavuga ko nta kintu na Kimwe baburanye M. Irene kubera ko yabahaye amafaranga y’ishuri, arabasura, abagurira imyenda, akabajyana kwa muganga igihe bari barwaye n’ibindi byinshi yabafashije. Vestine na Dorcas bavuze ko ari abantu bagiye mu matwi Mama wabo bakamwumvisha uburyo nta kintu M. Irene yabafashije nyamara ataribyo.

M. Irene yavuze ko we nta kintu na kimwe yishinja kuko yafashije Vestine na Dorcas abazamurira impano nk’abahanzikazi kandi nk’abana b’U Rwanda nkuko U Rwanda nawe rwamufashije akiga amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru.

M. Irene yavuze ko kubwe nta kintu na kimwe yishinja kuri Vestine na Dorcas

M. Irene yavuze ko we nta kibazo na kimwe afitanye na Vestine na Dorcas n’ikimenyimenyi yasobanuye ko atigeze atandukana na bo burundu ahubwo ko isaha n’isaha yaba ejo cyangwa ejo bundi mu gihe bazifuza kuba bakorana na we azongera akabakira.

M. Irene yasoje asaba abantu bose gukomeza kureba indirimbo za Vestine na Dorcas ndetse ababwira ko aba bana bahaye Umugisha ko nta muntu numwe ushobora guhungabanya umugambi Imana ibafiteho kimwe n’abandi bahanzi nyarwanda bose.

M. Irene yavuze ko yiteguye kongera gukorana na Vestine na Dorcas

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana b’ikipe y’Ubutaliyani bashotoranye n’ab’ikipe y’Ubwongereza mbere gato yuko amakipe yabo ahurira kuri Final ya #EURO2020

Sugira Ernest yababajwe n’amagambo Clamama yamuvuzeho