in ,

Abafana b’ikipe ya Liverpool Fc bari mu gahinda gakomeye cyane nyuma yo kwimwa umukinnyi ukomeye batezeho amakiriro(Impamvu)

Jurgen Klopp

Nyuma y’igihe kirekire ikipe ya Liverpool ishaka kugura abakinnyi bakomeye gusa ikagenda idindizwa nuko abaherwe bayo badashaka kurekura amafaranga menshi mu rwego rwo kuzabasha guhatana nandi makipe ku rwego mpuzamahanga, kurubu iyi kipe ikomeje kubabazwa bikomeye no kwimwa umukinnyi muto ufite impano yashakaga kubakiraho mu bakinnyi bo hagati bayo.Image result for Naby Keita

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo mu budage Die Zielt Naby Leye Keïta umuna Ghana w’imyaka 22 ukinira ikipe ya Leipzig arifuza kuva muri iyi kipe ngo yerekeze muri Liverpool gusa ikipe ya Leipzig ikaba idashaka kumurekura kuko iri kumuhenda kuburyo bukomeye. Iyi kipe yatangaje ko yifuza guhabwa Miliyoni 65 z’amapound kugirango imurekure mu gihe ikipe ya Liverpool yo imaze kozehereza Bid 3 zose zangwa kuko bid yanyuma ya Livepool yari Miliyoni 55 z’amapound gusa iyi kipe ya Leipzig ikaba ikomeje gutsimbarara kuri uyu mukinnyi wabo. Ibi biramutse bikomeje gutya Jurgen Klopp yavanayo amaso kuko ubuyobozi bwe bwamubwiye ko butazarenza Miliyoni 60 z’amapound bugura uyu mukinnyi nkuko tubikesha ikinyamakuru Sky sport. Ibi akaba aribyo bikomeje kubabaza bikomeye abafana ba Liverpool.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ukuntu ikipe ya Manchester United iri gukinisha Zlatan Ibrahimovic n’ibintu byose yayikoreye

Nyuma yo guhishurwa ukuntu Cristiano Ronaldo abana n’abakinnyi ba Real Madrid byatunguye benshi cyane