in ,

Nyuma yo guhishurwa ukuntu Cristiano Ronaldo abana n’abakinnyi ba Real Madrid byatunguye benshi cyane

Mu gihe umusore Cristiano Ronaldo amaze iminsi avugwaho ko ashaka kuva muri Real Madrid nyuma yo gukurikiranwaho kunyereza imisoro,umusore Marcelo Vieira bakinana yavuze ko abakinnyi bose ba Real Madrid bamuri inyuma 100%.

Muri icyo kiganiro Marcelo yatangaga ariko yaje kwemeza ko aderuka kuvugana na Cristiano Ronaldo nyamara akaba yizeye ko nagaruka i Madrid avuye mu biruhuko bazavugana akababwira neza uko bimeze kuko itangazamakuru rirabeshya.Marcelo w’inshuti magara na Cristiano Ronaldo kuba yavuze ko badaheruka kuvugana byatumye benshi bibaza uko abanye n’abandi bakinnyi.

Cristiano Ronaldo akaba agomba kwitaba ubutabera kuri 31 Nyakanga aho akekwa ho kuba yarahishe miliyoni 150 z’ama euro mu mafaranga yinjije ngo atayishyurira imisoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana b’ikipe ya Liverpool Fc bari mu gahinda gakomeye cyane nyuma yo kwimwa umukinnyi ukomeye batezeho amakiriro(Impamvu)

Dore urutonde rw’abakinnyi bagize IMANA zo gukira CANCER