Tiwa Savage u gihugu Nigeria nyuma yaho yibasiwe nabatari bake ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yagiye hanze ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we yagize icyo avuga ku bantu bose bagaragaje ko batamwifuriza ibyiza.
Uyu mukobwa abinyujije kuri status ziwe yanditse ko nyuma y’ibihe bikomeye akomeje kunyuramo muri iyi minsi abona ko hari abantu benshi bashobora kwishimira ko yaba atakiriho.
Yagize ati “Ibintu biri kumbaho byabaye mu gihe nkiri mu gahinda k’urupfu rwa Papa wanjye ndetse n’inshuti yanjye yitabye Imana, gusa ndashimira Imana kuba batakiri aha hantu habi kuri iyi isi.”
Yakomeje agira ati “Uko mbibona hari abantu bazishima ari uko ntakiriho ukundi muri ubu buzima.”
Nyuma yo guhura nibyo bibazo byose benshi mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bakomeje kumugira Inama yo kujya gushaka muganga w’indwara zo mu mutwe akamugira inama kubera ko ibyo akomeje kunyuramo bishobora kumutera ihungabana rikomeye cyane.