in

Abafana babiri bapfuye mu byishimo by’igikombe cy’isi

Abafana babiri bari mu byishimo by’uko igihugu cyabo cyatwaye igikombe cy’isi mu ijoro ryakeye bahasize ubuzima mu bushyamirane na Police yatatanyaga abafana barengeraga mu byishimo byabo.

Byabaye ngombwa ko Police i Paris ikoresha amazi n’ibyuka biryana mu maso ahantu hatandukanye mu Bufaransa mu gutatanya abafana bakabyaga kwishima bakabangamira abandi.

Mu mugi w’ahitwa Annecy umufana w’imyaka 50 amenye ko ikipe y’igihugu cye yegukanye igikombe cy’isi yasimbutse ahantu harehare mu byishimo maze avunika ijosi ahita apfa.

Undi wo hafi y’ahitwa Saint-Felix umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yishimye birenze akandagira umuriro w’imodoka ye maze aragenda agonga igiti asiga ubuzima muri ibyo byishimo.

Izi mpfu ariko zinagendanye n’abandi bakubiswe ibiboko byinshi banaterwa amazi n’ibyuka biryana kugira ngo Police igarure ituze mu gihe babaga barengereye mu kwishima.

Gushyamirana hagati ya Police n’abafana byari bikomeye cyane kuri Champs Elysee kugeza mu masaha y’igitondo uyu munsi.

Muri ibi byishimo i Paris, abantu nka 30 bambaye za ‘masks’ biraye mu maduka bafata ku ngufu amacupa y’imivinyu na champagne bazana mu muhanda kuryoshya ibirori.

Ibyishimo ngo byaranzwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi muri Paris kugeza ubwo abayobozi banzuye kuba bafunze uburyo bwo gutwara abantu muri rusange, Metro na gari ya moshi nk’uko bivugwa na AFP.

Abapolisi 4 000 bari bashyizwe ahanyuranye muri Paris ngo bakumire amabi yava mu byishimo byo kwegukana igikombe cy’isi.

Mu mugi wa Lyon, Bordeaux na Marseille naho ibyishimo ngo byivanze n’ubusahuzi, ubugizi bwa nabi no gutwika amapine byakorwaga n’urubyiruko amagana.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace n’umukunzi we mu buryohe bw’urukundo ku mazi (AMAFOTO)

Umugabo yaramutaye kuko yahumye, we n’abana babayeho mu buryo buteye agahinda