in

Abafana ba Real bageze I Paris bagifite inzika ni ikiniga kuri Mbappé

Kylian Mbappé ubwo yongeraga amasezerano muri Paris Saint-Germain byababaje cyane abafana ba Real Madrid kuko abenshi muri bo bari baramaze kwizerako azaba umukinnyi wa Real Madrid uko byagenda kose.

Nyuma y’uko byanze ku munota wa nyuma dore ko yari yarabigize ibanga abafana ba Real Madrid babaye nk’abagambaniwe umujinya n’uburakari babubika mu mutima.

Kuri ubu Real Madrid igiye gukina na Liverpool abafana bamwe ba Real Madrid bageze mu bufaransa ahagiye kubera Final ya champions league I Saint-Danis kuri Stade de France bagifite umujinya.

Byaje gushimangirwa n’umwe mu bafana wagaragaye yambaye umupira wanditseho Mbappé hariho n’igitutsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea ikomeje guhura n’ibibazo, igiye guhomba undi mukinnyi ukomeye.

Abagabo bategetswe kurongora abagore batanu cyangwa bagahabwa ibihano byatangajwe