in

Abafana ba Rayon Sports batewe ubwoba na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuterwa ubwoba n’ikipe ya APR FC kubera ko ishobora kuyitwara rutahizamu wayo ukomeye.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza cyane ibifashijwemo n’abakinnyi bamwe na bamwe bakomoka hanze y’u Rwanda yaguze muri iyi meshyi ndetse n’abari bahasanzwe.

Iyi kipe ikomeje kwishimira kandi umusore wayo ukomoka mu gihugu cya Cameroon ariko wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda Willy Essomba Onana nyuma yo kuba muri iyi shampiona amaze gutsinda ibitego 3 kandi akaba azwiho kuzengereza ikipe yose bahuye.

Uyu musore nyuma yo guhabwa irangamuntu y’u Rwanda biravugwako umukino wa mbere agomba gukina ari uwo izahura na Benin mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2023.

Willy Leandre Essomba Onana nyuma yo kwemererwa gukinira u Rwanda ni uko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje guterwa ubwoba na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe APR FC bitewe nuko ubwo yabaye umunyarwanda iyi kipe ishobora guhita itangira urugamba rwo kumushaka.

Ntabwo ibi biratangazwa cyangwa ngo bijye mu buryo, byose ni ibicyekwa gusa umuyobozi wa APR FC mu minsi ishize yatangaje ko iyi kipe ayoboye igomba gukinisha abana babanyarwanda, bishobokako ari abavukiye mu Rwanda gusa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyagufasha kugabanya ibiro nyuma yo kubyara

Mediatrice urahiye ko atazigera ashaka umugabo ahaye ubutumwa bukomeye Rugangura Axel na David