Abafana ba Rayon Sports baraye babyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir ku bitego bitatu kuri kimwe.
Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Nzeri 2022 aho waberaga muri Tunisia aho APR FC yakubitiwe ibitego bitatu ku busa.
Nyuma yo gutsindwa kwa APR FC, abafana ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bidasanzwe dore ko bifuzaga ko ikipe ya APR FC ivamo itarenze umutaru.
Iyo uzengurutse imbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ubona ibyishimo abafana ba Rayon Sports ndetse n’abandi bafana b’andi makipe bari bafite.
Mu ijoro ryakeye utubari two mu mugi wa Kigali ndetse no mu byaro, abafana batifuzaga ko APR FC igera kure mu mukino nyafurika, bari bishimiye.