in

Abafana ba Rayon Sports bahohoteye umunyamakuru bakeka ko ari umurozi wa Etincelles FC

Hari mu mukino w’umuni wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yari yakiriye Rayon Sports. Muri uyu mukino umukozi wa Livescore yahohotewe kuri Stade Umuganda yitiranyijwe ko yaba akoresha imbaraga z’ikuzimu zenyegeza ingufu za Etincelles FC bimuviramo gusohoka muri Stade umukino utarangiye.

 

Ni umukino wari wateguwe neza ku mpande zombi haba kuri Rayon Sports yageze mu mujyi wa Rubavu kuwa gatandatu tariki 10, mu gihe Etincelles FC yo isanzwe itanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 25 Frw yari yagakubye kane kakagera ibihumbi 100 Frw kuri buri mukinnyi.

Ku munota wa mbere rutahizamu, Niyonsenga Ibrahim yari yamaze gufungura amazamu igitego cyatunguye abakurikiranaga uyu mukino.

Ku munota wa 26 w’umukino ni bwo Etincelles yasatiraga cyane izamu rya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Moro cyatumye abakinnyi ba Rayon Sports babona ko ibintu byahindutse.

Ibi ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru nubwo byari bitunguranye ku ikipe nka Etincelles FC kubanza Rayon Sports ibitego bibiri kandi inayirusha cyane.

Ikidasanzwe ni ibyabaye nyuma y’iki gitego cya kabiri byanateje umwiryane kuri Stade Umuganda.

Byari ahagana ku munota wa 30 w’umukino ubwo umusore umwe wari wicaye mu gice cy’abafana ba Rayon Sports afashe telefoni mu ntoki yafataga amafoto, anacishamo akavugira kuri telefoni yaketsweho kuba ari umwe mu benyezaga imbaraga za Etincelles kugeza n’ubwo ibonamo Gikundoro ibitego bibiri byihuse

Uyu nta wundi ni Mugisha Valens wavukiye i Gikondo mu 1999, umukozi w’urubuga rumenyerewe na benshi rutanga imigendekere y’umukino iri kuba rwa Livescore abenshi bifashisha kugira ngo bakurikire imikino iri kuba ako kanya.

Mugisha ubwo yitabiraga uyu mukino wari wahuruje imbaga, yasabye bamwe mu bari bashinzwe kwinjiza abantu ko bamufasha akinjira bimworoheye kuko yifuzaga kwicara mu myanya y’icyubahiro kugira ngo akurikire umukino neza. Yahageze kare saa munani habura isaha ngo umukino utangire.

Yicaye mu manya y’icyubahiro; kubera akazi asanzwe akora ntabwo byamushobokeraga ko yafana cyangwa ngo agaragaze amarangamutima ye, ibi byatumye benshi bamwibazaho ndetse bigera ubwo yatangiye kwishishwa na bamwe mu bo bari bicaranye bakemangaga imikorere ye.

Ubwo yaganiraga na Itangazamakuru yavuze ko asanzwe akora mu buryo bugezweho bwo gutanga ibyagiye bigaragaza ikinyuranyo mu mukino ari naho abakurikira Livescore bahera babona ko ikipe yarushije indi.

Yagize ati ‘Nkorera Livescore guhera muri Mata 2021 nabihuguriwe amezi arindwi mbere y’uko mbitangira nkoresha telefoni ngendanwa na application ya livescore ndenda nshyiramo iby’ingenzi mu mukino kugira go tubyereke abadukurikira kandi bamaze kuba benshi ku isi kugeza ubu.

‘’Ngenda nzenguruka ku bibuga bitandukanye mu Rwanda nkora data journalism ku mikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi banjye ntabwo baba mu Rwanda, i biro byacu bikuru bikorera mu Busuwisi ku mugabane w’u Burayi. Twerekana ibihe by’ingenzi biba biri kuba mu mukino alo kanya aka koruneri, amakarita y’imihondo n’imituku ari gutangwa mu mukino, ikipe iri kwiharira umukino muri ako kanya ndetse na nyuma y’umukino tukayikorera igiteranyo, uko ikipe isatira n’ibindi.”

Ibyo byose ngo abikoresha telefoni ngendanwa ari na yo yari afite ubwo abafana n’abayobozi ba Rayon Sports bamwibasiraga, bakeka ko hari ikindi cyamuzanye kitari ugufana.

Byatangiye umwe mu bakozi ba Rayon Sports abwira umuntu wo mu ikipe ko bagomba kumwaka telefoni kuko bakekaga ko yaba ndi gukoreramo ibisa n’amarozi.

Ati “Icyakurikiyeho ni uko inzego z’umutekano zayinyatse zinkura aho nari nicaye zinyimurira ahandi, naho mpageze abo nahasanze barongera barayinyaka ndahava njya kubwira inzego zishinzwe umutekano ziraza zibasaba kuyinsubiza. Nyuma yaho navuganye n’umwe mu bayobozi banjye w’Umudage uherereye mu Busuwisi ku cyicaro kikuru mubwira ibimbayeho musaba ko yahagarika umukino ko ntagikomeje gutanga datas kuri Livescore. Nawe arabikora umukino uva kuri Livescore gutyo.’’

Yakomeje atangaza ko yafashe umwanzuro wo gusohoka muri Stade agakurikirwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamusaba ko yasubiza umukino muri Livescore ariko mu buryo bifuzaga.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 28 mu mikino 13 ikurikiwe na AS Kigalin’amanota 27, Kiyovu Sports ku manya wa gatatu na 24 ndetse na Gasogi United na 22.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano yagaragaje agahinda kenshi mu butumwa yatanze bwakoze ku mitima ya benshi

Amakuru meza ku bakoresha twitter