in

Abafana ba Kate Bashabe batangariye bikomeye ukuntu asigaye angana

Kate Bashabe ni umwe mu banyarwakazi bamaze kubaka izina ndetse bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyamba by’umwihariko kuri Instagram. Uyu mukobwa umaze iminsi avugaho kuba mu rukundo na rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane akaba yatumye abafana be bamwibazaho cyane nyuma y’amafoto yashyize kuri Instagram bigaragara ko yananutse bikomeye.

Kate Bashabe umaze iminsi atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu ntangiro z’iki cyumweru akaba yarashyize kuri Instagram ifoto yambaye umupira wanditseho amahambo “Black Lives Matter” mu rwego rwo kwerekana ko ashigikiye abirabura bishyize hamwe mu kurwanya ibikorwa by’ivanguraruhu bibakorerwa hirya no hino ku isi.

Aya mafoto niyo yateye abafana kwibaza icyatumye Kate ananuka

Benshi mu bafana ba Kate rero bo kaba bataritaye cyane ku butumwa yashatse gutambutsa ahubwo batangariye ukuntu yananutse ndetse batangira kwibaza niba byaba bifatanye isano no kuba amaze iminsi atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wahoze ari umukunzi wa Rwatubyaye arifuza umusore wo kumara irungu

Dore amakosa ukwiye kwirinda gukora mu igihe warakaje umukunzi wawe.