in

Abafana ba APR FC bakoreye Impanuka Ikomeye mu rugendo rwerekezaga Tanzania

Tariki 15 kuri uyu wa Kane, abakunzi ba APR FC berekeza Tanzania mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo izakina na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, bakoze impanuka ikomeye.

Abafana bari muri bus ya Matunda, bagombaga kugera ku mupaka wa Rusumo kugira ngo bahindure indi bus ibajyana muri Tanzania. Iyi bus, ubwo yari igeze ahitwa Rugende, yahuye n’igikamyo cyari gihetse imashini cyahise kiyinyuraho, kigakomeretsa abafana bane.

Ababuriwe n’ubwoba n’impanuka, abafana bahise batabarwa n’imbangukira gutabara (“Ambulance”) zihutiye kuza kuhasanga kugira ngo babagereze kwa muganga.

Umwe mu bafana bari muri iyi Bus, witwa Munyarubuga François wakunda kwita “Songambele” , aganira n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyinkuru yagize ati: “Twari turenze Rugende, duhuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ni yo yangije uruhande rwose rwa bus, bane bakomeretse, Ambulance ubu irahari kugira ngo harebwe uko bajyanwa kwa muganga.”

Ku birebana no gukomeza urugendo, yavuze ko bazabanza kureba uko abafana bose bameze ubundi bakabona gufata umwanzuro.

Aba bakunzi ba APR FC bari bahagurukiye i Remera mu ijoro ryo ku wa Gatatu saa sita z’ijoro (byari byamaze kuba ku wa Kane). Ku rundi ruhande, ikipe ya APR FC yo izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ikaba izakorera imyitozo muri Tanzania ku wa Gatandatu kugira ngo yitegure umukino uzaba ku Cyumweru izakinamo na Azamu FC.

Turashimira abashinzwe ubutabazi ku bwitange bwabo ndetse tukifuriza abafana bakomeretse gukira vuba no gukomeza urugendo rwabo mu mutekano.

Turakomeza gukurikirana uko ibintu byifashe turabagezaho amakuru mashya.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perez yatangiye kuvuga imyato Mbappé utaramara kabiri i Madrid

Carlo Ancelotti amateka ari kwandika mu ikipe ya Real Madrid bizasaba malayika ngo asibangane