in

Huye: Abagore baratabariza abagabo babo bananiwe kubaha ibyishimo mu buriri cyangwa babafatire imyanzuro

Abagore bakomoka mu karere ka Huye mu ntara y’amagepfo mu bitutsi byinshi, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko ibi bakorerwa n’abagabo babo, babiterwa n’ibiyobyabwenge banywa nk’inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi bitandukanye.

Dore ibitekerezo batanze;

Umwe yagize ati “Umugabo wanjye aho atangiriye kwinjira mu biyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk’intumbi, aho abyukiye agahita akujyaho ntakuvuga ngo aragutegura, nta byishimo by’uko nzi.”

Akomeza agira ati “None se hari ububobere buba bwari bwaje? Reka data, njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yangiyeho tutabyumvikanye.”

Undi mugore avuga ko kuko umugabo we aza yanyoye ibyo biyobyabwenge, anarangiza vuba mu gihe we aba ari bwo agitangira.

Ati “Nta minota, ni pikupikupiku we yarangiza agahita yigendera. Nta bushake nta bubobere nta buryohe, umva na kwa kundi bavuga ngo abadamu bagira ububobere, ahubwo ni amakakama masa.”

Undi wa 3 yagize ati “Wenda agatangira afite imbaraga [ifite intege] noneho nawe ukumva ubushake buraje, bwamara kuza, we agahita acika intege, noneho wowe ugasigarana uburibwe.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annoncitha avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kurushaho kugenzura uko ingo zibanye.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko kugira ngo ube umugabo n’umugore ni uko hari ikibahuza, iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu anayamenye.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: abakinnyi 25 bagiye kwinjira mu mavubi 3 ni abazungu baturuka Barcelona

Ababyeyi nta mpuhwe bakigira; Uruhinja rw’umunsi umwe rwatowe mu bitaro ari ruzima