Umuryango utuye mu karere ka Luweero mu gihugu cya Uganda waguye mu kantu ubwo bongeraga kubona umuhungu wabo bizeraga ko bashyinguye mu minsi ine ishize.
Amakuru avuga ko kuwa Kabiri w’icyumweru gishize aribwo uyu muryango wakiriye inkuru mbi y’uko umuhungu wabo Nsamba yiciwe mu mirwano yabereye mu karere ka Nakaseke.
Nyina wa Nsamba yatangaje ko ubwo bakiraga uyu murambo batigeze bashidikanya ko atari uw’umuhungu wabo,ndetse nyirasenge w’uyu musore ngo niwe wemeje ko ari we kuko uwo murambo wari wangiritse cyane bikomeye.Gusa ngo kuwa Gatanu Nyirarume wa Nsamba yabahamagawe kuri telefoni abwirwa ko umuhungu wabo ari muzima, ntibabyizeye ndetse bagirango ni umutubuzi.Gusa bagishidikanya, Nsamba yahawe telefone arabavugisha babona kubyemera kuko bari basanzwe bazi ijwi rye.
Bahise bamusaba gutaha bakamubona imbona nkubone.Babanje kumushakira itike, ariko abamotari banga kumutwara bazi ko ari umuzimu kuko inkuru yari yamenyekanye ko yapfuye. Uyu musore yageze iwabo mu rugo kuwa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba asanga bamwiteguye ,bakora ibirori bikomeye.